Imyanya 10 y'AKAZI mu Karere ka Kicukiro, Kigali, Rwanda - CLOSE: 12/07/2018 - Agriculture & Livestock Jobs in Kigali

Published date: 10/07/2018
#25929
1259 views
Check with seller

Details of listing: Imyanya 10 y'AKAZI mu Karere ka Kicukiro, Kigali, Rwanda - CLOSE: 12/07/2018

Region
Nyarugenge
City
Kigali

Description

Ubuyobozi bw ‘Akarere ka Kicukiro buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko bushaka gutanga akazi ku bakozi b’igihe gito bagengwa n‘amasezerano y’umurimo (Under contract staff):


1.Abajyanama muby’amashyamba ku rwego rw’Imirenge: 10


Usaba akazi agomba kuba yujuje ibi bikurikira:



  • Kuba ari umunyarwanda

  • Kuba afite impamyabushobozi /impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye mu birebana n’amashyamba (A2 Forestry) n’ubuhinzi (A2 Agronomy )

  • Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu no hejuru yacyo

  • Kuba atarigeze yirukanwa mu kazi ka Leta

  • Kuba ashobora gukorera mu murenge uwo ariwo wose mu karere ka Kicukiro 

  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara Moto (Driving license A) byaba ari akarusho.


N.B: Amasezerano y’umurimo kuri uyu mwanya w’umurimo ni ay’igihe cy’amezi atandatu ashobora kongerwa mu gihe umukoresha abonye ari ngombwa.


Dosiye isaba akazi igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira:


Ifishi isaba akazi yujujwe neza iboneka ku rubuga rwa komisiyo y’abakozi ba leta www.psc.gov.rw , Fotokopi y’impamyabushobozi/impamyabumenyi yasabwe ku mwanya w’umurimo itariho umukono wa Noteri ,fotokopi y’indangamuntu.


Dosiye zisaba akazi zigomba kuba zageze mu bunyamabanga rusange bw’akarere bitarenze taliki ya 12/07/2018 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00). 


Gusoma itangazo ry'akarere KANDA HANO

Image Gallery

Contact publisher

The listing is expired. You can't contact the publisher.