Isoko ryo Kugemura Inkwavu 125, n’utuzu 25 Twazo Muri Nile Basin Club “NBC” , Kigali-Rwanda - CLOSE: 12/07/2021-
Posted July 8, 2021 at 00:46 by Tohoza INFO

Isoko ryo Kugemura Inkwavu 125, n’utuzu 25 Twazo Muri Nile Basin Club “NBC” , Kigali-Rwanda – CLOSE: 12/07/2021-

Isoko ryo Kugemura Inkwavu 125, n’utuzu 25 Twazo

Nile Basin Club “NBC”

Your Ref.:                                                                                               

Our Ref.: 003/NBC/TH/2021

 Italiki:  07/07/2021

 ISOKO RYO KUGEMURA INKWAVU 125, N’UTUZU 25 TWAZO

Nile Basin Club “NBC” ni umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere abagore n’imiryango yabo hagamijwe kububakira ubushobozi ngo bagere ku iterambere rirambye. NBC yita cyane ku mibereho myiza y’umuryango hibandwa ku buhinzi butangiza ibidukikije, imirire myiza, ubworozi bwa kijyambere, kwizigamira n’ibindi, Ibiro biherereye, KICUKIRO, KN 3Rd, La Penuweri House, Etaje 2.

Ku bufatanye na UNWOMEN, NEPAD na MIGEPROF, Nile Basin Club irimo gushyira mu bikorwa umushinga ugamije guteza imbere abagore n’imiryango yabo bibumbiye muri koperative KOPABIJA ikorera mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma. Ni muri urwo rwego rero, UNWOMEN yatanze inkunga yo kworoza inkwavu kuri bose “ONE RABBIT PER FAMILY”.

UKO ISOKO RIZAKORWA

Kubaka inzu 25 inkwavu zizabamo (inzu imwe kuri buri tsinda). Buri nzu izaba ifite ubushobozi bwo kwakira nibura inkwavu 5. Ariko ni uguteganya n’aho zizororokera.