GUHINDUZA AMAZINA, Uko bijyenda ubyikoreye, inzira bicamo kugirango ubigereho, Rwanda
Posted January 3, 2021 at 19:39 by Tohoza INFO: Search & Find in Rwanda
GUHINDUZA AMAZINA, Uko bijyenda ubyikoreye, inzira bicamo kugirango ubigereho, Rwanda
Tohoza tugufasha mu nzira yawe yo guhinduza amazina, nugera ku ntambwe yo kubyamamaza mu bitangazamakuru hamagara +250786970909 na WhatsApp +250784251104. Turi kimwe mu bitangazamakuru byemerewe kwamamaza bene ayo matangazo yo guhindura izina.
Guhinduza amazina umuntu ashobora kubikenera kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Izina riteye ipfunwe, izina wabatijwe, izina riri ku byangombwa by’ishuri, izina ukoresha mu mahanga, izina ry’umuryango cyangwa iry’uwo washatse, … Impamvu zo guhindura ni nyinshi.
Bica muri izi ntambwe 2 ngari zikurikira:
Gusaba uburenganzira bwo guhinduza amazina
Gusaba icyemezo cyo guhindura amazina
Ibi tuvuze haruguru byombi bisabwa ku Irembo. turasobanura uburyo byose bikorwa, kurikira:
Iyi service nayo isabirwa ku Irembo, igisubizo kikaboneka mu minsi 7 ariko yishyurwa 20 000 Rwf, wabyikorera kuko byoroshye. Dore uko bijyenda, kurikira:
Umugereka wambere ni Inyandiko yo kwamamaza mw’igazeti ya Leta (Iyi ni inyandiko uba warahawe ku gazeti ya Leta igihe wajyaga kwamamazayo). Kuyongeraho ukanda kuri + iri mu kaziga k’ubururu, hanyuma ukayishakisha ku mashini yawe ukayongeraho.
Umugereka wa kabiri ni Inyandiko yo kwamamaza mu bitangazamakuru. Iyi ni inyandiko kuri Tohoza tuba twaguhaye yemeza ko wamamaje iwacu (Hamagara +250786970909, cyangwa WhatsApp +250784251104.). Kuyongeraho ukanda kuri + iri mu kaziga k’ubururu, hanyuma ukayishakisha ku mashini yawe ukayongeraho.
Turizera ko mwasobanukiwe? Muramutse hari ibyo mwibaza, mwatuvugisha tukabasobanurira igihe cyose nta kibazo tuba duhari kubwanyu (Hamagara +250786970909, cyangwa WhatsApp +250784251104).
Leave Comment