Isoko ryo Kugura Imyaka Muri SOSOMA Industries Ltd, Kigali-Rwanda - CLOSE: 15/07/2021
Posted June 25, 2021 at 23:02 by Tohoza INFO

Isoko ryo Kugura Imyaka Muri SOSOMA Industries Ltd, Kigali-Rwanda – CLOSE: 15/07/2021

Isoko ryo Kugura Imyaka

SOSOMA Industries Ltd

ITANGAZO RY’IPIGANWA NO 007/ SO / FM /21

Ubuyobozi bwa SOSOMA Industries Ltd buramenyesha amakoperative y’abahinzi n’abacuruzi bose babifitiye ubushobozi ko bwifuza kugura imyaka muri iki gihe cy’isarura  ku buryo bukurikira:

Igicuruzwa

Ingano (muri Toni )

Igihe cyo kugemura imyaka

Amabwiriza y’ubuziranenge agenderwaho

Soya yumye neza

100

16/7/2021kugeza 29/7/2021

RS EAS 562:2017 Dry soybeans -spefications

Amasaka y’umutuku (kidaseka ya kaki)

100

16/7/2021kugeza 29/7/2021

RS ESA 757: 2019 Sorghum grains -specification

Amasaka y’umweru (nyiragikoli )

5

16/7/2021kugeza 22/7/2021

EAS 757: 2013 Sorghum grains – specification

Ingano

5

16/7/2021kugeza 22/7/2021

RS EAS 51: 2017 Wheat grains -specification

Isukali

5

16/7/2021kugeza 22/7/2021

-Isa n’ikigina

-Ifunze muli 50kg kandi mumifuka itinjiramo amazi

-Ifite igihe byibura cy’umwaka

-Amataliki na lot bisomeka neza

Amakoperative y’abahinzi n’abacuruzi bifuza kugemura imyaka yasabwe haruguru kandi yujuje amabwiriza y’ubuziranenge basabwe kugeza mu bunyamabanga bwa SOSOMA Industries Ltd amabaruwa afunze neza arimo ibiciro byabo bitarenze kuwa kane taliki ya 15/07/2021 saa yine za mu gitondo (10h00), afungurwe mu ruhame kuri  uwo munsi saa yine n’igice (10h30).

Utsindiye isoko azahabwa commandes nyuma yo gusura aho imyaka iri kandi akazagemura ibyo yatsindiye mu gihe cyavuzwe hejuru.

Icyitonderwa :

  • Amakoperative agomba kuba afite icyemezo gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha naho abacuruzi n’ibigo bakaba bafite icyemezo cy’ubucuruzi (Registre de commerce) kandi batanga facture ya EBM
  • Utsindiye isoko yishyura « caution » y’amafaranga angana na 2% by’agaciro k’isoko yatsindiye, aya mafaranga ayasubizwa iyo yagemuye neza.
  • Andi mabwiriza agendanye n’iryo soko ababyifuza bayasanga mugitabo cy’isoko ku cyicaro cya SOSOMA ndustries Ltd ku Kicukiro nyuma yo kwishyura amafaranga angina na 5,000 frw adasubizwa kuri konti 00040-00290470-85 ya SOSOMA Industries Ltd iri muri banki ya Kigali.

Bikorewe i Kigali, tariki ya 25  Kamena 2021

Diane NDAGIJIMANA

 Umuyobozi Mukuru

Leave Comment

On map

Good To Know / Menya n’Ibi

Receive the best offers

Stay in touch with Tohoza and we'll notify you about best ads