Isoko ryo Kugurisha Imodoka iri mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Hardtop Muri Concern Worldwide Rwanda, Nyarugenge-Kigali - CLOSE: 07/07/2021
Posted June 18, 2021 at 15:31 by Tohoza INFO

Isoko ryo Kugurisha Imodoka iri mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Hardtop Muri Concern Worldwide Rwanda, Nyarugenge-Kigali – CLOSE: 07/07/2021

Isoko ryo Kugurisha  Imodoka iri mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Hardtop

Concern Worldwide Rwanda

AJVivtswXDKwAAAAAElFTkSuQmCC ⋆ Isoko ryo Kugurisha Imodoka iri mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Hardtop Muri Concern Worldwide Rwanda, Nyarugenge-Kigali - CLOSE: 07/07/2021 ⋆ TOHOZA.com                                                             XY9SirK8X8AnW8Fd7angDwAAAAASUVORK5CYII= ⋆ Isoko ryo Kugurisha Imodoka iri mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Hardtop Muri Concern Worldwide Rwanda, Nyarugenge-Kigali - CLOSE: 07/07/2021 ⋆ TOHOZA.com

  B.P. 2278, Ave. KN 4. St. 65

Kiyovu-Nyarugenge

Kigali, Rwanda

Tel: 0788304803

www.concern.net

ITANGAZO RYA CYAMUNARA  

Concern Worldwide Rwanda iramenyesha abantu bose babyifuza ko iteganya kugurisha  Imodoka imwe yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Hardtop, binyuze mu ipiganwa. Iyo modoka mwayisanga ku biro bya Concern Worldwide biherereye mu,Karere ka Huye, umurenge wa Ngoma, akagali ka Butare, umudugudu wa Kabutare, hafi  y’ibitaro bya  Kabutare.

Icyitonderwa: N.B:

  • Ku bifuza gusura kandi bafite ubushake bwo gupiganwa biteganijwe gutangira guhera 21/6/2021 kugeza tariki ya 07/7/2021 mu masaha y’akazi guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa Kumi z’umugoroba .
  • Abifuza gupiganira iyo modoka, basabwa kuba barayisuye, barashishoje kandi baranasobanuje inzira binyuramo.
  • Upiganwa asabwa kwishyura mbere kuri Konti ya Concern Worldwide Rwanda 00040-00027129-02 muri Banki ya Kigali, Rwf 500,000 asubizwa mu gihe uwayatanze atatsinze, naho uwatsinze akayaheraho mukwishyura.
  • Abapiganwa bazandika ibaruwa ikubiyemo ibiciro byabo, bakazayitanga hiyongereyeho bordereaux igaragaza ko bishyuye caution yavuzwe haruguru ku biro bya Concern Huye mu mabahasha afunze neza bitarenze tariki ya 07/7/2021 saa Cyenda z’umugoroba. Aya mabaruwa azafungurwa mu ruhame bukeye bwaho ku wa 08/7/2021 saa tatu za mu
  • 30% byigiciro cy’uwatsindiye Iyo modoka azishyurwa ako kanya n’uwatsinze hamwe na caution ye yatanzwe mbere ntibisubizwa iyo uwari watsinze yisubiyeho.
  • Uzatsindira iyo Modoka asabwa kwishyura amafaranga azaba asigaye bitarenze ku wa 15/7/2021 akanahita atahana iyo modoka ye azaba yatsindiye.
  • Icyaguzwe ntigisubizwa kandi nta deni ryemewe ndetse nta na garantie yayo dutanga. Concern ifite igenagaciro ry’igikoresho, bivuga ko igihe igiciro kinini cyatanzwe kitageze ku igenagaciro , dufite uburenganzira bwo gusesa isoko.
  • Abatsinzwe bazasubizwa amafaranga yabo ya caution hakoreshejwe cheque ku munsi ukurikira ipiganwa bitarenze sa munani.
  • Upiganwa abikora ku giti cye,
  • Kubazatsindira iyi imodoka ikurikira: Toyota Land Cruiser Hard Top ifite pulaki RAB 964 I uguze niwe uzishyura ibijyanye no guhinduranya uburenganzira kuri nyiri Modoka
  • Imodoka Toyota L/C Hardtop ifite pulaki RAB 964 I nta mahoro zishyura muri Gasutamo ahubwo uzayitsindira azayitwarira ku cya ngombwa “Gate pass” azahabwa na Concern Worldwide – Rwanda akazahabwa ibyangombwa byayo agarutse kurangiza inshingano zo guhinduza pulaki (mutation) bigomba gukorwa bitarenze tariki 15/7/2021, nyuma yiyi tariki uzaba ataratwara ikinyabiziga cye azajya yishyura amafaranga 5,000 ku munsi y’umutekano wacyo.

Muzitabire muri benshi mwihahire bihendutse kandi amahirwe masa masa. 

Maud Biton

Country Director

Concern Worldwide Rwanda

Leave Comment

On map

Good To Know / Menya n’Ibi

Receive the best offers

Stay in touch with Tohoza and we'll notify you about best ads