ToR to Recruit Youth Social Entrepreneurship Service Provider At SOS Children's Villages Rwanda - CLOSE: 29/07/2021
Posted June 16, 2021 at 13:09 by Tohoza INFO

ITANGAZO RIREBA UMUNTU USHOBORA GUHUGURA URUBYIRUKO RUFASHWA N’UMUSHINGA WA BIWE UKORERA MURI SOS CHILDREN’S VILLAGES RWANDA MU KWIHANGIRA IMIRIMO, Kigali-Rwanda – CLOSE: 21/06/2021

Entrepreneurhip

SOS Children’s Villages Rwanda

Established in 1949, SOS Children’s Villages International is non-governmental organization working globally to meet the needs and protect the interests and rights of children.

ITANGAZO RIREBA UMUNTU USHOBORA GUHUGURA URUBYIRUKO  RUFASHWA N’UMUSHINGA WA BIWE UKORERA MURI SOS CHILDREN’S VILLAGES RWANDA MU KWIHANGIRA IMIRIMO

Ubuyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda, ikorera ku cyicaro gikuru i Kigali-Kacyiru, ifite aderesi: Agasanduku k’iposita no: 1168 Kigali-Rwanda, e-mail: sosbnc@sos-rwanda.org;

Burashaka guha akazi k’igihe gito umuntu w’inzobere mu bijyanye no gutanga amahugurwa yo kwihangira umurimo k’urubyiruko 81 bo mu turere twa Gicumbi na Kayonza, bize imyuga y’ubudozi no gusudira, bakaba baranatangiye kwikorera.

1.    IBYO UZAHUGURA AZAKORA

SOS Children’s Villages Rwanda ikeneye ko Umuntu w’inzobere mu bijyanye no gutanga amahugurwa mu kwihangira imirimo azafasha urubyiruko muri ibi bikurikira:

  • Gutanga amahugurwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda k’urubyiruko 40 rwo mu Karere ka Gicumbi na 41 rwo mu Karere ka Kayonza, mu gihe cy’ibyumweru bibiri muri buri karere;
  • Gukurikirana no kugenzura ubwitabire bw’urubyiruko ahugura mu gihe cyagenwe cy’amahugurwa;
  • Gutanga raporo ikubiyemo ibyigishijwe, lisiti zigaragaza ubwitabire bw’abahuguwe ku buyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda mu buryo bw’inyandiko.

2. IBYO UHUGURA AGOMBA KUBA YUJUJE

  • Kugaragaza impamyabumenyi/impamyabushobozi y’uko yize cyangwa yahuguwe ibijyanye no kwihangira umurimo;
  • Kugaragaza ubunararibonye bw’uko hari ahandi yakoze akazi ko kwigisha cyangwa guhugura kwihangira imirimo, nibura habiri (2) hatandukanye;
  • Gushyiraho abantu nibura batatu (3) bakuzi mu kazi ko gutanga amahugurwa yo kwihangira imirimo;
  • Kuba yarigeze gukorana na SOS byaba ari akarusho;
  • Kuzuza urupapuro rukurikira:

Amazina y’uhugura

Aho akorera (Akarere/Umurenge)

Ingingo ngari z’amahugurwa

Igiciro kirimo imisoro cyo guhugura mu gihe cy’ibyumweru 2 mu turere twombi

Umubare w’minsi y’amahugurwa

IcyitonderwaAho amahugurwa azabera, ibikoresho by’amahugurwa n’ibyo kurya by’abagenerwabikorwa, SOS Children’s Villages Rwanda izabitegura.

Abujuje ibisabwa, barasabwa kohereza ibyangombwa byabo byose (bivugwa mu ngingo ya 2 y’iri tangazo) kuri aderesi e-mail ikurikira:  sos.recruitment@sos-rwanda.org, bitarenze taliki ya 21 Kamena 2021, saa sita z’amanywa (12:00 pm).

 

Bikorewe i Kigali, taliki ya 10 Kamena 2021.

Jean Bosco KWIZERA

Umuyobozi Mukuru

SOS Children’s Villages Rwanda

Leave Comment

Receive the best offers

Stay in touch with Tohoza and we'll notify you about best ads