Itangazo ryo Gupiganira Isoko ry’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga Muri Catholic University of Rwanda (CUR), Huye, Rwanda – CLOSE: 22/08/2022

  • Tohoza INFO
  • 03/08/2022 10:51
  • Huye, Southern Province, Rwanda
Tohoza-Jobs-in-Rwanda-catholic-University-of-Rwanda-.-jpeg

Itangazo ryo Gupiganira Isoko ry’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga Muri Catholic University of Rwanda (CUR), Huye, Rwanda – CLOSE: 22/08/2022

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO 

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) iterwamo inkunga na RGB na UNDP, ubuyobozi bw’iyo Kaminuza buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye ko bwifuza gutanga isoko ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikurikira:

No

IBIKORESHO BIKENEWE

UBWOKO BW’IBIKORESHO (IBIRANGO)

INGANO Y’IBIKENEWE

1.

Camera

Canon EOS M50 mark II 3.5 mm external microphone input Full HD movie at 60p 24.1 megapixel APS-C sensor 4k and vertical movies 10fps continuous shooting Great in low light AF in very dim light down to -4EV and shoot up to ISO 25600 Card Memory 120 GB

2

2.

Speaker with tripod

Martin brother

1

3.

Sound mixer

YAMAHA 12 Lines

1

4.

Computer Desktop

Desktop computer I7 , RAM 16, Hard disk  of 1  terabyte, Processor of 8 GHz

1

5.

Strobe AD 600

Strobe AD 600

1

Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba usanzwe ukora uwo murimo kandi wanditse muri RDB
  • Kuba ufite ahantu ukorera hazwi (Adresse physique)
  • Kuba ushobora gutanga Facture ya EBM

Abifuza gupiganira iryo soko barasabwa kugeza amabahasha afunze neza ku cyicaro cya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda kiri mu karere ka Huye bitarenze taliki ya 22/8/2022 saa 17:00 PM arimo ibi bikurikira:

  1. Ibaruwa igaragaza ubushake bwo gupiganira isoko,
  2. Icyemezo cy’uko banditse muri RDB,
  3. Icyemezo cy’uko banditse ku musoro wa TVA,
  4. Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’umusoro wa RRA gitangwa na RRA
  5. Igiciro cya kimwe muri buri cyose mu bikenewe (Unit Price) n’igiciro cya byose (Total Price).
  6. Ibyemezo cg ibimenyetso by’abandi bakiliya bahaye ibikoresho nka byo.

Ayo mabahasha azafungurirwa mu ruhame, ku wa kabiri taliki 23/8/2022 saa yine za mugitondo, abapiganira isoko bahari. Bagomba kuba biteguye ko bashobora gutanga ibikenewe mu gihe kitarenze iminsi 5. Isoko rizahabwa uwujuje ibisabwa, ufite igiciro gito, nyuma yo kumvikana na Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bazagirana.

Uwakenera ibindi bisobanuro yabaza umuhuzabikorwa w’umushinga, kuri telefoni igendanwa: 0788491684, cg akandikira ubuyobozi bwa IURA kuri E-mail ikurikira: [email protected]

Bikorewe i Huye, ku wa 1 /8/2022.

Padiri Dr. Laurent NTAGANDA

Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda

Attachment

itangazo ryisoko
  • Category : Tenders

Location

Butare,Huye,Southern Province,Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published.

one × five =