Kureba Amanota y’Ikizami cya Leta yasohowe na Rwanda Education Board (REB) 2022 / Check for National Examinations Results from Rwanda Education Board 2022
Kureba amanota wabonye mu kizamini cya Leta hari uburyo bubiri:
1) Kuri Interineti
2) Kuri Telefone
1. Kuri Interineti
Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se Abarangije ubumenyi rusange ukoresheje Interineti kurikiza ibi bikurikira:
1) KANDA HANO urebe amanota n’ikigo uzigahoukoresheje intermet, ukurikize amabwiriza.
2) Harafunguka ahanditse SDMS (School Data Management System) – NATIONAL EXAMINATION RESULTS. Reba amafoto ari munsi ubone uko bifunguka ku mashini no kuri telefone:
3) Hanyuma muri kariya kazu kari munsi y’ahanditse “Enter the Index Number” wandikemo Code yose yuzuye uko yakabaye (inomero iranga umunyeshuri).
4) Nyuma munsi yaho ahanditse “National Identity” wandikemo nimero y’Indangamuntu.
5) Emeza ukanda kuri GET RESULTS.
6) Urahita ubona amanota yawe n’ikigo uzigaho.
2. Kuri Telefone abarangije amashuri abanza, icyiciro rusange cg ubumenyi rusange.
Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se Abarangije ubumenyi rusange ukoresheje.
Telefone kurikiza ibi bikurikira:
1) Andika SMS : Code (inomero iranga umunyeshuri), ID (Inomero y’Indangamuntu).
2) Ohereza kuri 8888.
Urugero: Andika 603030902020 1200580002643086 wohereze kuri 8888.
3. Abarangije inderabarezi
Abarangije inderabarezi bo bashobora kureba amanota yabo kuri www.ur.ac.rw, hanyuma ukareba ahanditse College of Education.
Izindi Ndimi
- Category : Announcements