Kureba Serial Number ya Telefone yawe (Code IMEI / Numero de Serie), Kigali, Rwanda - ICT Services - Telecoms

Published date: 29/03/2019
#1012
1664 views
Check with seller

Details of listing: Kureba Serial Number ya Telefone yawe (Code IMEI / Numero de Serie), Kigali, Rwanda

Additional information

Nkuko bizwi Serial Number ni kode y'imibare 15 buri telefone ifite, kandi nta n'imwe iyihuje n'indi. Kuba buri telefone yihariye iyayo bituma ikoreshwa muri byinshi harimo nko gufunga telefone yawe iyo bayikwibye, uwayitwaye ntizagire icyo ayikoresha. 


Kumenya iyo kode ni ingenzi cyane, niyo mpamvu ukigura telefone yawe ari byiza kuyandika ukayibika ahantu itazapfa gutakara, ukazayikenera biramutse bibaye ngombwa.


Dore uko bareba Serial Number (Numero de Serie / Code IMEI):


1) Fata telefone yawe winjire aho wandikira numero ugiye guhamagara.


2) Kanda *#06#


3) Haraza umubare ugizwe n'imibare 15, iyo niyo Serial Number/Numero de Serie/Code IMEI.


NB: Wibuke kuyibika ahantu itazapfa gutakara, urugero nko kuri email yawe.


Comments

    Leave your comment or feedback





    Image Gallery

    Contact publisher

    The listing is expired. You can't contact the publisher.