Tohoza logo
🇷🇼 Rwanda
🇺🇸 EN

U Burundi Bwarunze Abasirikare n’Intwaro Zikomeye hafi y’Umupaka w’u Rwanda Mu Gihe Umwuka W’Intambara Ukomeje Gututumba

Amakuru| Posted on 15/12/2025|By Tohoza INFO
📢
Need help applying?

Contact us at ads@tohoza.com or call +250 790 646 600.

Bujumbura/Kigali – Umwuka mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda ukomeje kuba mwinshi nyuma y’aho Leta y’u Burundi itangiye kohereza abasirikare benshi n’intwaro ziremereye mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu karere. Iyi myiteguro igaragara ije mu gihe Ingabo z’u Burundi ziherutse kugwa mu gihombo gikomeye mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa DRC.

Umupaka wahindutse Ikibuga

Amakuru ava ku bayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Burundi, yatanzwe ku rubuga rwa SOS Medias, yemeza ko ingabo n’intwaro zikomeye byoherejwe cyane cyane mu Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera, hafi y’umupaka wa Gasenyi-Nemba.

Umwe mu basirikare yatangaje ko: “Hari intwaro zikomeye zashyizweho kugira ngo zikumire ikintu cyose cyava mu Rwanda.”

Ibi biryoheretswe no kuba muri Busoni hashize iminsi hagaragara amakamyo ya Polisi y’u Burundi yinjiza abandi basirikare mu bigo bya gisirikare, harimo n’icya 411 giherereye i Mutwenzi.

Usibye Busoni, umutekano wakajijwe cyane mu gice cy’Intara ya Bujumbura, ahahoze hitwa Cibitoke.

Intwaro zikomeye, Ubwoba mu Baturage

Intwaro ziremereye zashyizwe muri utu duce zitanga impungenge zikomeye ku baturage baturiye umupaka. Intwaro zashyizwe muri Bujumbura ni nazo zivugwa ko zaherutse kurasa ibisasu muri santere ya Kamanyola muri DRC, hafi y’umupaka wa Bugarama mu Rwanda. Ibi bisasu nibyo byatumye abarwanyi ba AFC/M23 batangiza urugamba rwo gufata ibice byo mu kibaya cya Rusizi kugeza ku Mujyi wa Uvira.

Abarundi batuye hafi y’umupaka bavuga ko batangiye kuryama bambaye imyenda y’urugendo kubera gutinya ko intambara ishobora kurota umunota ku munota. Umuturage wo mu gace ka Munzenze yavuze ko bategetswe gutaha kare, mbere ya Saa Mbili z’ijoro (8:00 PM), nubwo nta matangazo yanditse yatanzwe.

Impamvu y’Uburundi Ku gitutu

Iyi myigaragambyo y’ingabo z’u Burundi ku mupaka ije nyuma y’aho:

  1. Guhomba mu Ntambara ya DRC: Leta y’u Burundi iri ku gitutu nyuma yo kwamburwa na AFC/M23 ibice byinshi byo mu kibaya cya Rusizi, aho Ingabo z’u Burundi zari zifatanyije n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.

  2. Gushinja u Rwanda: Ambasaderi w’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye, Zéphyrin Maniratanga, aherutse kuvuga imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ko u Rwanda rushyigikira AFC/M23, bityo ko igihugu cye gishobora guhangana na rwo.

  3. Kugura Intwaro: Amakuru yizewe ahamya ko u Burundi bumaze igihe bugura intwaro nyinshi ziremereye na drones z’intambara, zagaragaye mu bigo bya gisirikare, nk’i Mukoni mu Ntara ya Buhumuza, byerekana ko bwiteguraga intambara ikomeye.

Ibyabaye byose byerekana ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kuzamba ku buryo buteye impungenge, mu gihe nta gihugu cyigeze gitangaza intambara ku bundi ku mugaragaro.

Need Help?