Tohoza logo
πŸ‡·πŸ‡Ό Rwanda
πŸ‡ΊπŸ‡Έ EN

πŸ›‘ Amabanga 5 yo Gutsinda Ikizamini cya Permis Provisoire (RNP) Udategwa

Ikoranabuhanga & Udushya| Posted on 13/01/2026|By Tohoza INFO
πŸ“’
Need help applying?

Contact us at ads@tohoza.com or call +250 790 646 600.

Waba uzi impamvu abantu benshi batsindwa ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo (Permis Provisoire)? Akenshi si uko badazi gusoma, ahubwo ni uko badafite uburyo bwiza bwo kwitegura (StratΓ©gie).

Gutsinda ikizamini cya Traffic Police (RNP) bisaba ibintu birenze gufata mu mutwe ibisubizo. Bisaba kumva amategeko. Dore amabanga 5 yagufasha gutsinda uyu mwaka, waba uri i Kigali cyangwa mu Ntara:

1. Irinde gufata mu mutwe gusa (Kuboroka) 🧠

Ikosa rya mbere abanyeshuri bakora ni ugufata mu mutwe ngo “Ikibazo cya 1 igisubizo ni A”. Ibi ni bibi cyane! Polisi ihindura uburyo ibibazo biteye buri gihe.

βœ… Inama: Iga gusobanukirwa “Impamvu”. Kuki hano batanze inzira? Kuki hano banyuze iburyo? Iyo uzi itegeko (Igazeti), niyo bahindura ikibazo ute,uragitsinda.

2. Imenyereze “Igihe” (Time Management) ⏱️

Mu kizamini nyacyo cya mudasobwa (Computer based), ufite iminota mike (akenshi 20). Abantu benshi bagira ubwoba (Stress) bagakora amakosa kubera igihe.

βœ… Inama: Kora “Simulation” kenshi. Koresha application iguha iminota 20 gusa kugirango umenyere gukora wihuta kandi utuje.

3. Iga Ibyapa n’Amashusho πŸ›‘

Ibibazo byinshi bishingiye ku mashusho (Visual questions). Iyo ubonye icyapa cy’umutuku cyangwa ubururu, ugomba guhita umenya icyo bivuze utabanje gutekereza cyane.

βœ… Inama: Koresha telefone yawe urebe amashusho y’ibyapa buri munsi ugiye ku kazi cyangwa ku ishuri.

4. Oya, “Ibisubizo byose ni ukuri” sicyo gisubizo buri gihe! ⚠️

Mu bibazo bya RNP, hari umutego wo gushyiramo amahitamo asa n’ukuri yose. Witondera amagambo nka “Igihe cyose”, “Nta na rimwe”, cyangwa “Byose ni ukuri”.

βœ… Inama: Soma ikibazo kabiri mbere yo gukanda “Emeza”.

5. Koresha Ikoranabuhanga (Wimara umwanya mu bitabo bishaje) πŸ“±

Igitabo cy’amategeko ni cyiza, ariko ntikikubwira niba watsinze cyangwa watsinzwe. Ikoranabuhanga rigukosora ako kanya.


πŸ’‘ Wari uzi ko ushobora kwikorera ibi byose kuri telefone yawe?

Twasohoye Tohoza Smart Driver App. Ni application y’ubuntu (kuyishyira muri phone) igufasha:

  • βœ… Gukora imyitozo 100+ ivuguruye (2026).

  • βœ… Kubona “Gihamya” (Ingingo z’itegeko) kuri buri kibazo.

  • βœ… Gukora nta Internet (Offline Mode).

πŸ‘‰ Kanda hano uyishyire muri telefone yawe nonaha: tohoza.com/apps/driver/

Tangira kwitegura neza, utsinde nk’abandi!

#PermisRwanda #Provisoire2026 #TohozaSmartDriver #RNP #AmategekoYumuhanda #Rwanda #Kigali

Need Help?