Isoko ryo Kugurisha Imodoka muri DHL Express Rwanda Ltd, Kigali-Rwanda - BITARENZE: 25/06/2021
Posted June 18, 2021 at 14:28 by Tohoza INFO

Isoko ryo Kugurisha Imodoka muri DHL Express Rwanda Ltd, Kigali-Rwanda – BITARENZE: 25/06/2021

Isoko ryo Kugurisha Imodoka

DHL Express Rwanda Ltd

Sector:
Business

ITANGAZO RYO KUGURISHA IMODOKA

DHL EXPRESS RWANDA  Ltd,  Sosiyete  itwara ibintu  byihuse  bijya  cyangwa  biva mu mahanga n’ indege,    iramenyesha abantu  bose ko izagurisha imodoka  zo mu bwoko  bwa Ford Van Transit 2016  kuwa  gatanu  tariki ya  25/06/2021 saa kumi za  nimugoroba (16h:00). Izo modoka ni izi zikurikira:

  1. Ford Roof Van 2016 RAD952 C
  2. Ford Roof Van 2016 RAD953 C

Abifuza kugura  izo  modoka,   bashobora  kuzisura  muri   parikingi  ya DHL aho ikorera mu mugi wa Kigali, ku muhanda ujya kuri statistic, ahateganye n’inyubako ya CHIC,  kuva  kuwa  mbere tariki ya 21/06/2021  kugeza  kuwa  kane tariki ya 24/06/2021  mu  masaha  y’akazi cyangwa se no kuwa  gatanu tariki ya 25/06/2021  mbere ya  saa  sita.

Amabaruwa y’ipiganwa azakirwa kuwa  gatanu  kuva  saa  sita  kugera  saa  kumi    ( 25/06/2021).  Amabaruwa azafungurirwa mu ruhame kuwa gatanu (25/06/2021) saa kumi mu cyumba cy’inama  cya DHL.

Icyitonderwa:

-Uzatsinda (uwatanze menshi) azishyura 20% adasubizwa y’ ikiguzi    ako kanya asigaye 80% akazayishyura mu minsi itarenze 10.

– Mu gihe igiciro kiri munsi cyane cy’icyo DHL EXPRESS Rwanda Ltd yifuza, Sosiyete ifite uburenganzira bwo  gusesa igurisha.

Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri No 0788451158 cyangwa 0783520307

 Umuyobozi Mukuru  wa DHL EXPRESS RWANDA

UMUTONI Juliet

Leave Comment

On map

Good To Know / Menya n’Ibi

Receive the best offers

Stay in touch with Tohoza and we'll notify you about best ads