Dutanga AMAHUGURWA y’Ubworozi bw’INKWAVU mu buryo bwa KINYAMWUGA muri Kigali, Rwanda.
Korora inkwavu nibwo bworozi bwunguka cyane kurusha ubw’andi matungo yose iyo bwitaweho kandi bugakorwa kinyamwuga. Ariko ibi ntabwo wabigeraho kandi ukibikora mu buryo bwa gakondo kandi ubiha igihe gito…
Amahugurwa y’Ubworozi bw’INKWAVU
Amahugurwa yacu y’iminsi 3 uyahererwa muri Farm yacu y’inkwavu zirenga 1,000 iri i Nyamirambo/Gasharu. Murumva ko tubifitemo ubunararibonye buhanitse kandi turabibasangiza, ingorane zose aborozi bahura nazo ndetse n’amabanga byose turabibasangiza.
IGICIRO: 100 000 Rwf
IGIHE: Iminsi 3
IBYO UHABWA: Igitabo cy’imfashanyigisho.
Ibindi Bisobanuro
Ku bundi busobanuro mwahamagara kuri iyi numero +250784251104.
NB: Igihe uri gufata amahugurwa uricumbikira, icyo twe twabafasha ni kubarangira aho mwacumbika hadahenze.
Ibyiza byo korora Inkwavu
Nkuko tubihamya, ubworozi bw’inkwavu nta bundi bworozi bubuhiga mu kunguka. Dore ibyiza byabwo:
- Busaba igishoro gito
- Inkwavu zirororoka cyane (Icyororo cyiza kibyara kugeza ku nkwavu 12 ingunga).
- Umusaruro uboneka vuba (Urukwavu rwavutse ku cyororo cyiza rushobora kugurishwa rumaze iminsi 100 ruvutse, rupfa kuba rwagaburiwe neza mu buryo bwujuje ibitunga urukwavu).
- Isoko rirahari rinini cyane kuko aborozi ntabwo bari babasha kurihaza.
Ingorane aborozi b’inkwavu bakunda guhura nazo
- Kubura ababavurira inkwavu zarwaye kuko aba veterinaires batabihugukiwe.
- Impfu z’inkwavu zikimara gucuka, ugasanga zipfiriye rimwe ari nyinshi bigateza igihombo gikomeye.
- Kubura ibiryo byabugenewe cyangwa kutamenya kwikorera imvange zazo.
Ibindi Bisobanuro ku Amahugurwa y’Ubworozi bw’Inkwavu
Twandikire kuri WhatsApp kuri +250784251104.
- Category : Trainings
Business Hours
Open | Close | ||
---|---|---|---|
Monday | Open (24 Hours) | ||
Tuesday | Open (24 Hours) | ||
Wednesday | Open (24 Hours) | ||
Thursday | Open Today (24 Hours) | ||
Friday | Open (24 Hours) | ||
Saturday | Open (24 Hours) | ||
Sunday | Open (24 Hours) |