Itangazo Ry’icyamunara Cy ‘Ibikoresho By ‘Amashanyarazi N’ibyo Mu Biro MuriItangazo Ry’icyamunara Cy ‘Ibikoresho By ‘Amashanyarazi N’ibyo Mu Biro Muri Energy Utility Corporation Limited(EUCL), Kigali, Rwanda – CLOSE: 17/08/2022

  • Tohoza INFO
  • 26/07/2022 16:47
  • Nyarugenge, Kigali City, Rwanda
Tohoza-Jobs-in-Rwanda-eucl-2

 Itangazo Ry’icyamunara Cy ‘Ibikoresho By ‘Amashanyarazi N’ibyo Mu Biro Muri Energy Utility Corporation Limited(EUCL), Kigali, Rwanda – CLOSE: 17/08/2022

Uburyo bwo Kugurisha (Auction Method): Ipiganwa rinyuze mu gutangaza igiciro bavuga mu ruhame hadakoreshejwe amabahasha (Bidding without sealed envelopes)

 

Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashyanyarazi “EUCL” yishimiye kumenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko ibafitiye bikoresho bitandukanye birimo Ibikoresho by ‘Amashanyarazi n’ibyo mu biro bigurishwa. Abemerewe gupiganwa ni umuntu wese ufite ubushobozi bwo kugura ibyo bikoresho. Ibyo bikoresho biri i Bugesera / Kanzenze (EUCL Stores) biri mu ma Lots atatu :

Lot 1: Obsolete materials in electrical store

Lot 2: Slow moving items from the Electrical store

Lot 3: Obsolete materials from the stationery store

Hateganyijwe kandi gusura (site visit) ku bantu bifuza kugura ibyo bikoresho bizagurishwa muri iki cyamunara cyavuzwe haruguru. Uko gusura (site visit) guteganyijwe kuwa 8th-11th August /2022 (Guhera saa tatu za mu gitondo (9h00) kugeza saa kumi n’imwe (17h00). Icyamunara kizaba tariki ya 17th August 2022 i Bugesera/ Kanzenze kuri EUCL Stores aho ibikoresho biherereye, saa yine za mugitondo (10h00 am).

Andi mabwiriza agenga iri piganwa mwayasanga ku cyicaro gikuru cya EUCL mu bunyamabanga bwa service ishinzwe imitangire y’amasoko (igihe cyose mu masaha y’akazi). EUCL ifite uburenganzira bwose bwo kwanga ibiciro byose byatanzwe igihe bigaragaye ko ibiciro byatanzwe ari bito cyane.

Icyitonderwa: Upiganwa wese ategetswe gusoma amabwiriza y’ipiganwa aboneka ku cyicaro gikuru cya EUCL mu bunyamabanga bwa service ishinzwe imitangire y’amasoko (igihe cyose mu masaha y’akazi).

 

Bikorewe i Kigali ku wa 25/ 07 /2022



Ronald MUTUNGI Armand ZINGIRO

Umuyobozi ushinzwe itangwa ry’amasoko Umuyobozi Mukuru

  • Category : Tenders

Location

Nyarugenge,Kigali City,Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published.

16 + seventeen =