Itangazo Ryo Gutanga Isoko Ry’ Ubugenzuzi 2022 Muri Gatsata Sacco Amizero, Kigali, Rwanda – CLOSE : 27/08/2022
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO RY’ UBUGENZUZI 2022
GATSATA SACCO AMIZERO iramenyesha abagenzuzi bigenga ko ishaka gutanga isoko ryo gukora ubugenzuzi bugamije kwemeza raporo y’ishusho y’umutungo wayo w’umwaka wa 2022.
Abashaka gupiganirwa iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari Umugenzuzi wigenga wemererwa na Banki Nkuru y’u Rwanda gukora ubugenzuzi bwa za SACCO;
- Kuba yarigeze gukora akazi ko kugenzura za SACCO;
Dosiye y’ushaka gupiganirwa iri soko igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira:
- Icyemezo cya Banki Nkuru y’u Rwanda kimwemerera gukora akazi nk’umugenzuzi wigenga wa za SACCO;
- Umwirondoro (CV) na fotokopi y’indangamuntu ku mugenzuzi wigenga udafite ikigo cy’ubugenzuzi (Individual External Auditor);
- Icyemezo kigaragaza ko ikigo cyandikishijwe muri RDB;
- Kugaragazaimyirondoro y’abagenzuzi b’iki kigo bazagenzura GATSATA SACCO Amizero (ibi ni igihe umugenzuzi ari ikigo kigenga);
- Inyandiko igaragaza nibura SACCO eshatu zakorewe ubugenzuzi n’upiganira iri soko;
- Kugaragaza igiciro cyose cy’ubugenzuzi buzakorwa;
- Icyemezo kigaragaza ko upiganira isoko nta mwenda abereyemo Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA);
- Icyemezo kigaragaza ko Ikigo cy’ubugenzuzi nta mwenda kibereyemo Ikigo cy’ubwiteganirize bw’Abakozi (RSSB).
Itariki ntarengwa yo kugeza kuri GATSATA SACCO AMIZERO amabahasha arimo dosiye y’ipiganwa ni kuwa Gatandatu tariki ya 27/08/2022 saa yine n’igice za mu gitondo (10:30) ari nayo saha amabahasha azahita afungurirwaho mu ruhame.
Bikorewe i Kigali kuwa 29 Nyakanga 2022;
NGENDO Alphonse
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi
- Category : Other Jobs