ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA INKWETO
Umushinga RW0440 UEBR MIRABYO uterwa inkunga na Compassion International, ukorera mu karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa CYAHINDA mu Kagari ka COKO mu Mudugudu wa COKO urashaka gutanga isoko ryo kugurira abagenerwabikorwa 259 inkweto 259 za soupresse , izo nkweto zigomba kuba zifite umwenda cg uruhu bikomeye,abashaka gupiganira iri soko bagomba kugaragaza ibyangombwa bikurikira:
IBISABWA BA RWIYEMEZAMIRIMO
1.Ibaruwa yandikiwe umushumba isaba kugura no kugemura Inkweto
2.Kugaragaza photocopy y’indangamuntu
3.Kuba afite Tin Number
4.Kuba afite icyemezo cy’ibyo akora gitangwa na RDB (Registre de commerce)
5.Icyemezo cyo kutabamo umwenda wa Leta w’imisoro ya Leta na RRA kiriho umukono wa notaire wa Leta
6.Kuba yariyandikishije ku musoro nyongera gaciro (TVA) kiriho umukono wa notaire wa Leta
7.Kugaragaza icyemezo gitangwa na RSSB kerekana ko nta mwenda abereyemo icyo kigo kiriho umukono wa notaire kitarengeje amezi 3 gitanzwe.
8.Kugaragaza ibyangombwa 3 byaho yagemuye cyangwa yakoze isoko apiganira.
9.kugaragaza borderau yishyuriyeho amafaranga ibihumbi 10,000Frws adasubizwa kuri konti 100009754061 UEBR PAROISSE MIRABYO Iri muri BK yo kugura igitabo cy’ipiganwa (DAO)
- Kuza yitwaje kashe ya company
11.Dossiers z’abazapiganwa zifungishijwe ijambo banga zigomba koherezwa kuri email ariyo Email: rw0440mirabyo@gmail.com bagashyira Kopi kuri email: Enzaramyimana@rw.ci.org .
Icyitonderwa: Dossiers z’abazapiganwa zigomba koherezwa hakoreshejwe Email ibaruye mumazina ya company ipiganira isoko.
Gufungura amabahasha y’abitabiriye ipiganwa bizakorwa kuwa kabiri tariki ya 10/09/2026 saa Yine zuzuye (10h00) za mugitondo bibere ku biro byumushinga RW0440 MIRABYO Muruhame. Buri wese yitwaje ijambo banga yakoresheje amabwiriza yose n’ibizagenderwaho bazabisoma muri DAO iboneka kubiro by’umushinga RW0440 MIRABYO Muminsi y’akazi bakimara kumva iri tangazo. Uzajya arangiza kwishyura icyo gitabo azajya yohereza ubusabe bwe kuri email: rw0440mirabyo@gmail.com yoherezeho n’inyemezabwishyu yishyuriyeho, DAO ayihabwe kuri email cyangwa aze kuyifata kubiro by’umushinga. Uzarenza kuwa 09/09/2026 saa Kumi nimwe (17h00 ) z’umugoroba Atarohereza Dossier ze z’ipiganwa muburyo bwavuzwe haruguru, Dossier ze ntizizakirwa.
KUBINDI BISOBANURO MWAHAMAGARA:
0725 942 185 Pastor Robert Ndayisenga Umushumba wa paruwasi UEBR Mirabyo,
0784 150 155 PD Fidele Umuyobozi w’umushinga RW0440 UEBR MIRABYO
Bikorewe i Mirabyo, kuwa 26/08/2026
UMUSHUMBA WA PARUWASI: Pastor NDAYISENGA Robert
Itangazo rya Original rya PDF
- ❌ NEVER pay in advance (no "transport money", no "booking fees").
- 📍 Meet in a safe, public place.
- 👀 Check the item physically before paying.
🚀 First to Know – Join Our WhatsApp!
Read our complete guide on how to apply for jobs in Rwanda








