Tohoza logo
🇷🇼 Rwanda
🇺🇸 EN

URUTONDE rw’Abahamwe n’Icyaha cyo Gusambanya abana n’Abakoresheje Imibonano Mpuzabitsina ku Gahato Abantu Bakuru (SEX OFFENDERS REGISTRY) rwasohowe n’Ubushinjacyaha Bukuru – National Public Prosecution Authority (NPPA), Rwanda

Announcements| Posted on 17/11/2021|By Tohoza INFO
📢
Need help applying?

Contact us at ads@tohoza.com or call +250 790 646 600.

URUTONDE rw’Abahamwe n’Icyaha cyo Gusambanya abana n’Abakoresheje Imibonano Mpuzabitsina ku Gahato Abantu Bakuru (SEX OFFENDERS REGISTRY) rwasohowe n’Ubushinjacyaha Bukuru hashingiye ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe N°001/03 ryo ku wa 11/01/2012 rigena uburyo inzego za Leta zikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikanagena uburyo bwo kurengera uwahohotewe. Muri iri teka, mu ngingo yaryo ya 4 agace ka 11°, iteganya ko abahamwe ku rwego rwa nyuma n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagomba gutangazwa.


IJAMBO RY’IBANZE

Ubushinjacyaha Bukuru, mu nshingano bufite, harimo gukurikirana abakoze ibyaha no kubashyikiriza inkiko, kugira ngo baburanishwe ku byaha baba bakurikiranyweho.

Ku bijyanye n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imibare igaragaza ko ibi byaha bigenda byiyongera buri mwaka.

Uko kwiyongera kw’imibare guterwa ahanini n’uko byibura abantu bashishikarijwe kudahishira ikorwa ry’ibi byaha.

Hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye bugamije gukumira ikorwa ry’ibi byaha, harimo no gushyiraho amategeko ateganya ibihano biremereye ku bantu bakora ibi byaha, ariko ntibibuza ko abantu bakomeza kubikora.

Abakekwaho gukora ibi byaha barakurikiranwa kandi abo bihamye bagahabwa ibihano nk’uko amategeko abiteganya.

Hashyizweho Iteka rya Minisitiri w’Intebe N°001/03 ryo ku wa 11/01/2012 rigena uburyo inzego za Leta zikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikanagena uburyo bwo kurengera uwahohotewe. Muri iri teka, mu ngingo yaryo ya 4 agace ka 11°, iteganya ko abahamwe ku rwego rwa nyuma n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagomba gutangazwa.

Abantu twatangaje kuri uru rubuga akaba ari abo inkiko zahamije ku buryo budasubirwaho ibyaha byo gusambanya abana ndetse no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abantu bakuru.

Uru rutonde rutangajwe rukazajya ruvugururwa uko imibare y’abahamijwe ibyo byaha ku buryo budasubirwaho igenda ihinduka.

Source:

  1. https://nppa.gov.rw
  2. https://sor.nppa.gov.rw/remarks
  3. https://sor.nppa.gov.rw/offendersList
Safety Tips for Buyers:
  • NEVER pay in advance (no "transport money", no "booking fees").
  • 📍 Meet in a safe, public place.
  • 👀 Check the item physically before paying.
Need Help?