ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Ubuyobozi bw’itorero UEBR ZIRAMBI rifite umushinga RW0445 UEBR ZIRAMBI uterwa inkunga na Compassion International Rwanda, ubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ruheru, Akagari ka Uwumusebeya Umudugudu wa Gakaranka buramenyesha ba rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi, babyemerewe,babyifuza kandi bujuje ibyangombwa bisabwa gupiganira isoko ryo kugura no kugemura ibikoresho byishuri by’abana, ibikapu byabana byo kwigana,ibiribwa n’ibikoresho by’isuku,ingurube ndetse n’ibikoresho byo mubiro, Ko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :
- Ibaruwa yandikiwe umushumba w’itorero rya UEBR ZIRAMBI isaba gupiganira isoko,
- Kugaragaza ibyemezo nibura by’ahantu 3 yagemuye ibyo apiganira,
- Icyemezo cyo kutabamo imisoro ya RRA na RSSB kiriho umukono wa notaire bitarengeje amezi 3,
- Kugira numero y’ubucuruzi( TIN NUMBER),
- Kuba yariyandikishije k’umusoro nyongeragaciro (TVA) kiriho umukono wa notaire wa leta,
- Kuba atanga facture y’imashini (EBM),
- Kuzana proforma igaragaza ibiciro,
- Photocopy y’indangamuntu y’umucuruzi cg uhagarariye company,
- Kuba afite Icyemezo cy’ibyo akora gitangwa na RDB(registre de commerce) kiriho umukono wa notaire waleta,
- Kugaragaza inyemezabwishyu (bordereau) yishyuriweho 10,000RWF adasubizwa yo kugura igitabo gikubiyemo amabwiriza (DAO) kuri konti no 4412169758(bpr) ya RW0445 ZIRAMBI UEBR,
- Kuza yitwaje kashe ya company.
- Dossier z’abapiganwa Zifungishijwe ijambo banga zigomba kunyuzwa kuri email ariyo: zirambirw0445@gmail.com bagashyira copy kuri email enzaramyimana@rw.ci.org
Gufungura amabahasha y’a bitabiriye ipiganwa bizakorwa kuwa 12/08/2026 saa yine n’igice (10h30)za mugitondo bibere kubiro by’umushinga RW0445 UEBR ZIRAMBI muruhame. Buriwese yitwaje ijambo banga yakoresheje. Amabwiriza yose n’ibizagenderwaho bazabisoma muri DAO iboneka kumushinga RW0445 UEBR ZIRAMBI muminsi y’akazi bakimara kumva iri tangazo. Uzajya arangiza kwishyura DAO azajya yohereza ubusabe bwe kuri email zirambirw0445@gmail.com yoherezeho n’inyemezabwishyu yishyuriyeho. DAO ayihabwe kuri email cyangwa aze kuyifata kubiro by’umushinga.
0788862996/0736559658 Umushumba w’itorero rya UEBR ZIRAMBI.
Bikorewe Izirambi kuwa 28/07/2026.
Umushumba w’itorero rya UEBR ZIRAMBI Pastor UWIRAGIYE Marc
Origiginal PDF
- ❌ NEVER pay in advance (no "transport money", no "booking fees").
- 📍 Meet in a safe, public place.
- 👀 Check the item physically before paying.
🚀 First to Know – Join Our WhatsApp!
Read our complete guide on how to apply for jobs in Rwanda








