UTORERO RY’ ABABATISITA MU RWANDA (UEBR)
URUREMBO RW’AMAJYEPFO
PAROISSE MURAMA
UMUSHINGA RW-0453 UEBR MURAMA
Email: rw453murama@gmail.com
Twitter: @rw0453
Tel: 0788772168 / 0788745572
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO
Ubuyobozi bw’itorero UEBR PARUWASI MURAMA buramenyesha barwiyemezamirimo bose babishaka kandi bujuje ibisabwa ko bwifuza gutanga isoko ryo kugemura ibiribwa n’ibikoresho by’isuku biribwa bikenewe ni Umuceri, ibishyimbo, amavuta y’ubuto, sosoma, imboga, imbuto n’inkwi zo gucana.
Abifuza gupiganira iryo soko barasabwa kuza gutwara ibitabo bikubiyemo amabwiriza n’ubusobanuro burambuye by’irisoko basanga ku cyicaro cy’umushinga Rw0453 UEBR MURAMA giherereye mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ngera, Akagali ka Murama mu mudugudu wa Nyarugano, mu minsi y’akazi kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe bitwaje inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) adasubizwa ashyirwa kuri konti nimero 100028351881 ya RW453UEBR MURAMA iri muri BK.
Abifuza gupiganira iri soko barasabwa ibyangombwa bikurikira:
- Ibaruwa yandikiwe umushumba wa UEBR MURAMA isaba gupiganirwa isoko.
- Facture proforma igaragaza ibiciro.
- Icyemezo cy’ubucuruzi gitangwa na RDB.
- Kuba utanga umusoro kunyungu (TVA), ukaba utanga na facture ya EBM.
- Icyemezo cyo kutabamo umwenda wa Rwanda Revenue Authority (RRA) na RSSB kitarengeje amezi atatu.
- Icyemezo kigaragaza ko hari ahandi hantu yaba yarakoze akazi gasa naka.
- Fotokopi y’irangamuntu.
- Uwishyuye igitabo kigenga isoko (Dao), azajya azana inyemezabwishyu kumushinga ahite ahabwa Dao.
NB: Ibyangombwa byasabwe haruguru bigomba kuba biriho umukono wa noteri.
Kandi bikohererezwa kuri email y’umushinga rw453murama@gmail.com
Amabaruwa azafungurirwa imbere ya komite y’umushinga tariki 20/08/2026 saa yine za mu gitondo, muri sale iberamo inama.
Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri numero: 0788772168 / 0788745572
Rev. Pasteur KARENGERA Elisee
Umushumba wa UEBR MURAMA
Bikorewe i MURAMA, Kuwa 6/08/2026.
Original PDF
- ❌ NEVER pay in advance (no "transport money", no "booking fees").
- 📍 Meet in a safe, public place.
- 👀 Check the item physically before paying.
🚀 First to Know – Join Our WhatsApp!
Read our complete guide on how to apply for jobs in Rwanda








