ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Ubuyobozi bw’itorero EAR Paruwase Mpanda, rifite umushinga RW0733 EAR MPANDA uterwa inkunga na Compassion International, ubarizwa mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, Akagali ka Mpanda, Umudugudu wa Kibaye, buramenyesha ba rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi, babyemerewe, babyifuza kandi bujuje ibisabwa gupiganira isoko rikurikira:
ISOKO RYO KUGURA NO KUGEMURA INKA
Uwifuza gupiganira iri soko ashobora kujya gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku biro by’umushinga RW0733 EAR MPANDA biri muri Paruwase Mpanda.
Agomba kwitwaza:
- Inyemezabwishyu (bordereau) igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda 10,000 Frw (adasubizwa)
- Kwishyura bikorwa kuri konti No 4411688913 ya EAR PAROISSE MPANDA
GUSABA DAO HIFASHISHIJWE EMAIL
Uwifuza kubona DAO mu buryo bw’ikoranabuhanga ashobora kuyisaba akoresheje email:
Agomba kohereza:
- Ubusabe bwe
- Inyemezabwishyu igaragaza ko yishyuye amafaranga ya DAO
Nyuma akoherezwa DAO kuri email.
GUTANGA DOSSIER
- Dossier igomba kuba ifungishijwe ijambo banga (password protected)
- Ikoherezwa kuri email:
📧 rw733earmpanda@yahoo.fr - Hakoherezwa kopi kuri:
📧 enzaramyimana@rw.ci.org
GUFUNGURA AMABAHASHA
- 📅 Tariki: 16/04/2026
- ⏰ Igihe: Saa tanu (11h00) za mu gitondo
- 📍 Aho bizabera: Ku biro by’umushinga RW0733 EAR MPANDA
- Bizakorwa mu ruhame, buri wese yitwaje ijambo banga yakoresheje
AMAKURU Y’INYONGERA
Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri:
- 📞 0788840792
- 📞 0784458670
- 📞 0788458239
Bikorewe i Mpanda, kuwa 01/04/2026
Umuyobozi wa EAR Paruwase Mpanda
Rev. Pst HAGENGIMANA Gelvais
PDF VERSION (Original)
- ❌ NEVER pay in advance (no "transport money", no "booking fees").
- 📍 Meet in a safe, public place.
- 👀 Check the item physically before paying.
🚀 First to Know – Join Our WhatsApp!
Read our complete guide on how to apply for jobs in Rwanda








