Tohoza logo
🇷🇼 Rwanda
🇺🇸 EN

Uko Wasaba Guhindura Ikigo muri NESA 2026 – School Placement Appeal na Combination

Government Services| Posted on 23/08/2026|By Tohoza INFO
📢
Need help applying?

Contact us at ads@tohoza.com or call +250 790 646 600.

NESA 2026 – Uburyo bushya bwo gusaba guhindura ikigo

Niba ushaka guhindura ikigo cyangwa Combination muri NESA 2026,
kuri uru rupapuro turagusobanurira uburyo School Placement Appeal ikorwa intambwe ku yindi.

Uko Wasaba Guhindura Ikigo muri NESA 2026

NESA ishobora kuba yaragushyize ku kigo cyangwa kuri Combination utifuzaga.
Mu gihe wemerewe kujuririra School Placement, ushobora gusaba
guhindurirwa ikigo cyangwa guhitamo ahandi wifuza gukomereza amasomo.

Uburyo bwo kubikora muri NESA 2026 bwarahindutse ugereranyije n’uburyo bwakoreshwaga mbere.
Ni yo mpamvu Tohoza INOTI yabateguriye video nshya ibereka uko bikorwa intambwe ku yindi.



▶ REBA VIDEO KURI YOUTUBE

Gusaba Guhindura Ikigo muri NESA bikorwa gute?

1. Fungura urubuga rwa NESA Appeals

Jya aho NESA yakiriye ubusabe bwo kujuririra ibyavuye muri National Examination cyangwa School Placement.



KANDA HANO UFUNGURE NESA APPEALS

2. Shyiramo Index Number y’umunyeshuri

Shyiramo Index Number cyangwa kode y’umunyeshuri ahabugenewe,
hanyuma ukande kuri NEXT.

3. Hitamo impamvu y’ubujurire

System izakwereka imyirondoro y’umunyeshuri ndetse inagusabe amakuru ajyanye n’aho atuye.
Mu gihe ikibazo cyawe kijyanye n’ikigo woherejwemo kwiga,
hitamo PLACEMENT.

Placement ni bwo buryo bukoreshwa mu gihe ushaka kujuririra
ikigo NESA yakoherejemo kwiga.

4. Hitamo akarere n’ikigo wifuza

Uzakurikizaho guhitamo akarere wifuza kwigamo.
System ikwereke ibigo bishobora kuboneka kugira ngo uhitemo icyo wifuza.

Niba wararangije Ordinary Level (Tronc Commun),
ushobora no guhitamo Combination wifuza kwiga bitewe n’ibigaragara muri system.

Ku rutonde rw’ibigo cyangwa Combination ziboneka,
hitamo icyo wifuza ukurikije amabwiriza agaragara muri system.

5. Ohereza School Placement Appeal

Numara kugenzura neza amakuru wahisemo,
kanda kuri SUBMIT APPEAL kugira ngo ubusabe bwawe bwo
guhindura ikigo muri NESA bwoherezwe.

⚠️ ICYITONDERWA

Gusaba guhindura ikigo ntabwo bivuze ko NESA ihita yemera ikigo wahisemo.
Icyemezo giterwa n’amabwiriza ya NESA, imyanya iboneka n’ibindi bisabwa muri School Placement.

Video: Gusaba Guhindura Ikigo na Combination muri NESA 2026

Niba hari intambwe utasobanukiwe neza,
reba video ya Tohoza INOTI kuko ikwereka system n’aho ugomba gukanda intambwe ku yindi.

🎥

NESA 2026: Uko Wasaba Guhindura Ikigo na Combination

Amagambo abantu bakunze gushakisha kuri iyi serivisi

Gusaba guhindura ikigo, guhindura ikigo NESA 2026, uko wasaba guhindura ikigo,
guhindurirwa ikigo, guhindura ishuri, NESA School Placement,
School Placement Appeal Rwanda, guhindura Combination,
NESA Placement 2026 na NESA Rwanda.

Ukeneye ubufasha?

Niba ubona bikugoye kubyikorera,
ushobora kuduhamagara kuri +250790646600
cyangwa ukatwandikira kuri WhatsApp.

Tohoza INOTI
Amakuru n’inyigisho zifasha abanyeshuri, ababyeyi n’abandi bakoresha serivisi zitandukanye zo mu Rwanda.

Safety Tips for Buyers:
  • NEVER pay in advance (no "transport money", no "booking fees").
  • 📍 Meet in a safe, public place.
  • 👀 Check the item physically before paying.
Need Help?