ITANGAZO RY’ISOKO
Umushinga RW0811 EAR MUBAZI PARISH uterwa inkunga na Compassion international ukorera mu Karere ka Nyaruguru ,Umurenge wa Muganza mu Kagali ka Muganza ,Umudugudu wa Mubazi urashaka gutanga isoko ku buryo bukurikira :
Isoko ry’ibiribwa bizagaburirwa abana n’ibikoresho by’isuku muri gahunda ya Saturday Program mu gihe cy’umwaka.
IBISABWA:
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa EAR Paroisse Mubazi igaragaza isoko apiganira
- Facture proforma ku isoko apiganira
- Icyemezo cyo kutabamo imisoro ya Rwanda Revenue Authority kigaragara muri systeme y’icyo kigo kandi kitarengeje amezi atatu kiriho umukono wa Notaire
- Icyemezo cyo kutabamo umwenda wa RSSB kiriho umukono wa Notaire
- Fotokopi y’icyangombwa cy’ubucuruzi gitangwa na RDB kigaragaza imirimo akora kiriho umukono wa Notaire
- Fotokopi y’ingandamuntu y’upiganwa
- Kuba afite icyangombwa kigaragazako aba muri TVA.
- Kuba atanga Facture ya EBM
- Kuba afite ibyemezo bitatu by’ahandi yakoreye uwo murimo cyangwa indi mirimo isa niyo apiganira.
- Kuba yiteguye kugemura ibyo yaba yatsindiye nta avance asabye
- Kuba atarigeze ananirwa kurangiza isoko yatsindiye haba muri EAR Diocese Nyaruguru cg ahandi.
- Kugaragaza inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi icumi (10,000RWF) adasubizwa y’inyandiko ikubiyemo amabwiriza (DAO) iboneka ku mushinga guhera kuwa 05/06/2025 kugeza kuwa 16/06/2026 ku cyicaro cy’umushinga mu masaha y’akazi yishyurwa kuri compte NO 501492804510157 ya EAR PAROISSE MUBAZI iri muri BPR.
13.Abifuza gupiganira iryo soko bagomba gushyira ibyangombwa byasabwe haruguru kuri e_mail y’Umushinga ariyo:rw0811earmubazi@gmail.com bagashyira kopi kuri: e_mal:enzaramyimana@rw.ci.org bitarenze kuwa gatatu,tariki ya 17/06/2026,saa17h:00 z’umugoroba.
14.Gufungura amabaruwa ku mugaragaro ni kuwa kuwa kane ,tariki ya18/06/2026 saa yine za mu gitondo ba nyirayo bahibereye kandi bitwaje dosiye (hard copies) zabo.
- Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri Tel: 0783596940 /0788637730
- Ibyangombwa bisabwa mu itangazo na DAO nibyo bizifashishwa mu gusesengura ibiciro kandi Dosiye ituzuye ntizabarwa mu zaje mu ipiganwa.
- Abapiganwa bagomba kuza mu ipiganwa bitwaje kashi no kwitegura gusinya raporo y’isoko n’amasezerano yo kurinda umwana ihohoterwa.
Biteguriwe I Mubazi kuwa 02/06/2026
Archideacon NSIGAYE Claude
Umuyobozi wa EAR Paroisse Mubazi
Document ya PDF y’Umwimerere
- ❌ NEVER pay in advance (no "transport money", no "booking fees").
- 📍 Meet in a safe, public place.
- 👀 Check the item physically before paying.
🚀 First to Know – Join Our WhatsApp!
Read our complete guide on how to apply for jobs in Rwanda









