Tohoza logo
🇷🇼 Rwanda
🇺🇸 EN

ISOKO : Kugura no kugemura ibiribwa harimo Imboga n’imbuto, Inkwi n’ibikoresho by’isuku by’Umushinga RW0440 UEBR MIRABYO – NTARENGWA : 23/06/2026

Tenders & Consultancies| Posted on 12/06/2026|By Tohoza INFO
📢
Need help applying?

Contact us at ads@tohoza.com or call +250 790 646 600.

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO

Ubuyobozi bw’itorero UEBR MIRABYO rifite umushinga RW0440 UEBR MIRABYO uterwa inkunga na Compassion International Rwanda ubarizwa mu ntara y, Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa CYAHINDA, Akagali ka COKO. Buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi, babyemerewe, babyifuza kandi bujuje ibyangombwa bisabwa gupiganira isoko ryo kugura no kugemura ibiribwa harimo Imboga n’imbuto, Inkwi n’ibikoresho by’isuku.

IBISABWA BA RWIYEMEZAMIRIMO

1.Ibaruwa yandikiwe umushumba isaba kugura no kugemura ibiribwa, Imboga, Inkwi n’ibikoresho by’isuku

2.Kugaragaza photocopy y’indangamuntu

3.Kuba afite Tin Number

4.Kuba afite icyemezo cy’ibyo akora gitangwa na RDB (Registre de commerce)

5.Icyemezo cyo kutabamo umwenda wa Leta w’imisoro ya Leta na RRA kiriho umukono wa notaire wa Leta

6.Kuba yariyandikishije ku musoro nyongera gaciro (TVA) kiriho umukono wa notaire wa Leta

7.Kugaragaza icyemezo gitangwa na RSSB kerekana ko nta mwenda abereyemo icyo kigo kiriho umukono wa notaire kitarengeje amezi 3 gitanzwe.

8.Kugaragaza ibyangombwa 3 byaho yagemuye cyangwa yakoze isoko apiganira.

9.kugaragaza borderau yishyuriyeho amafaranga ibihumbi 10,000Frws adasubizwa kuri konti 100009754061 UEBR PAROISSE MIRABYO Iri muri BK yo kugura igitabo cy’ipiganwa (DAO)

  1. Kuza yitwaje kashe ya company

11.Dossiers z’abazapiganwa zifungishijwe ijambo banga zigomba koherezwa kuri email ariyo :rw0440mirabyo@gmail.com bagashyira Kopi kuri email:enzaramyimana@rw.ci.org.

Icyitonderwa: Dossiers z’abazapiganwa zigomba koherezwa hakoreshejwe Email ibaruye mumazina ya company ipiganira isoko.

Gufungura amabahasha y’abitabiriye ipiganwa bizakorwa kuwa kabiri tariki ya 23/06/2026 saa tanu zuzuye (11h00) za mugitondo bibere ku biro byumushinga RW0440 MIRABYO Muruhame. Buri wese yitwaje ijambo banga yakoresheje amabwiriza yose n’ibizagenderwaho bazabisoma muri DAO iboneka kubiro by’umushinga RW0440 MIRABYO Muminsi y’akazi bakimara kumva iri tangazo. Uzajya arangiza kwishyura icyo gitabo azajya yohereza ubusabe bwe kuri email:rw0440mirabyo@gmail.com yoherezeho  n’inyemezabwishyu yishyuriyeho, DAO ayihabwe kuri email cyangwa aze kuyifata kubiro by’umushinga. Uzarenza kuwa 22/06/2026 saa 12:00 z’ijoro Dossier ze ntizizakirwa.

0725942185 Umushumba wa paruwasi UEBR Mirabyo, 0784150155 Umuyobozi w’umushinga RW0440 UEBR MIRABYO

 

 

Bikorewe imirabyo,kuwa 08/06/2026

Pastor NDAYISENGA Robert

Umushumba wa Paruwasi UEBR Mirabyo

 

Itangazo Original rya PDF

Safety Tips for Buyers:
  • NEVER pay in advance (no "transport money", no "booking fees").
  • 📍 Meet in a safe, public place.
  • 👀 Check the item physically before paying.
Need Help?