Tohoza logo
🇷🇼 Rwanda
🇺🇸 EN

ISOKO : Kugura no Kugemura Ibiribwa n’Ibikoresho by’Isuku kuri EAR Paruwase Mpanda (RW0733), Nyaruguru – CLOSE : 23/06/2026

Tenders & Consultancies| Posted on 11/06/2026|By Tohoza INFO
📢
Need help applying?

Contact us at ads@tohoza.com or call +250 790 646 600.

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO

Table of Contents

Ubuyobozi bw’itorero EAR Mpanda rifite umushinga RW0733 EAR Mpanda uterwa inkunga na Compassion International Rwanda ubarizwa mu ntara y’Amajyepfo,Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, Akagali ka Mpanda. Buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi, babyemerewe, babyifuza kandi bujuje ibyangombwa bisabwa ko hari isoko ryo kugemura ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Lot 1 :Gupiganira isoko ryo kugemura ibiribwa ‘ibikoresho by’isuku.

IBISABWA BA RWIYEMEZAMIRIMO

1.Ibaruwa yandikiwe Umushumba wa EAR Paroisse Mpanda isaba  kugemura no kwambika abana inkweto za caguwa.

2.Kugaragaza photocopy y’indangamuntu

3.Kuba afite Tin Number

4.Kuba afite icyemezo cy’ibyo akora gitagwa na RDB (register de commerce)

5.Icyemezo cyo kutabamo umwenda wa Leta wi misoro ya Leta(RRA) kiriho umukono wa notaire wemewe na Leta.

6.Kuba yariyandikishije ku musoro nyongera gaciro (TVA) Kiriho umukono wa notaire wemewe na Leta.

7.Kugaragaza icyemezo gitangwa na RSSB Kerekana ko ntamwenda abereyemo icyo kigo kiriho umukono wa notaire kitarengeje amezi 3 gitanzwe.

8.Kugaragaza ibyangombwa 3 byaho yakoze isoko ry’ibyo apiganira,bitarengeje imyaka itatu.

9.kugaragaza borderau yishyuriyeho amafaranga ibihumbi 10,000Frws adasubizwa kuri konti 4411688913 iri mu mazina ya EAR Paroisse Mpanda Iri muri BPR yo kugura igitabo cy’ipiganwa (DAO)

10. Kuza yitwaje kashe ya company,Uwatumwe agomba kuza azanye proculation y’uwamutumye.

11.Dossiers z’abazapiganwa zifungishijwe ijambo banga zigomba koherezwa kuri email ariyo :rw733mpanda@yahoo.fr bagashyira Kopi kuri email:enzaramyimana@rw.ci.org kandi uhagarariye campany agomba kohereza dossier ye akoresheje e-mail ye.ku munsi wo gufungura isoko abapiganwa bagomba kuza bitwaje na dossier zabo ziri hadcopies zihura neza nizo batanze kuri soft.uzajya aza atitwaje dossier iri hadcopies dossier ye izajya ikurwa ku rutonde rw’abapiganwa.

Gufungura amabahasha y’abitabiriye ipiganwa bizakorwa kuwa kabiri tariki ya 23/06/2026 saa tanu zuzuye (11h00) za mugitondo ,bibere ku biro byumushinga RW0733 EAR Mpanda Muruhame. Buri wese yitwaje ijambo banga yakoresheje. amabwiriza yose n’ibizagenderwaho bazabisoma muri DAO iboneka kubiro by’umushinga RW0733 EAR Mpanda Mu minsi y’akazi bakimara kumva iri tangazo. Uzajya arangiza kwishyura icyo gitabo azajya yohereza ubusabe bwe kuri email:rw0733mpanda@yahoo.fr yoherezeho  n’inyemezabwishyu yishyuriyeho,DAO ayihabwe kuri email cyangwa aze kuyifata kubiro by’umushinga.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri izi numero 0788840792 Umushumba wa paruwasi EAR Mpanda.0784458670 Umuyobozi w’umushinga .

 

Bikorewe impanda,kuwa 09/06/2026

 

Umushumba wa Paruwasi

EAR PAROISSE MPANDA

Pastor HAGENGIMANA Gelvais

Itangazo Original rya PDF

Safety Tips for Buyers:
  • NEVER pay in advance (no "transport money", no "booking fees").
  • 📍 Meet in a safe, public place.
  • 👀 Check the item physically before paying.
Need Help?